RNCU General Assembly Report 04/04/2012

INYANDIKOMVUGO Y`INAMA Y`INTEKO RUSANGE YA RNCU YO KUWA 04-04-2012 (DRAFT)

Inama isanzwe y`Inteko Rusange ya RNCU yateranye kuwa gatatu tariki ya 04 Matai 2012 muri Beauséjour Hotel, i Kigali.

I. Abitabiriye inama

  • Dr Ndahayo Fidele, NUR, Tél. 0788540979 / fndahayo@nur.ac.rw
  • BAHIZI Eliphaz, RNCU, Tél. 0788538450 / beliphaz_2005@yahoo.fr
  • MUTESA Albert, RNCU, Tél. 0788504799 / albert_mutesa@yahoo.fr
  • UMULISA Alphonse, INMR, Tél. 0788304806 / abumuliisa@yahoo.com
  • UWACU SINGIRANKABO Alban, NUR, Tél. 0788512470 / asingirankabo@nur.ac.rw
  • MUSANGABATWARE Clément, RNCU, Tél. 0788300019 / cmusangabatware@yahoo.fr
  • GATETE Cathérine, RALGA, Tél. 0788511266 / gatcatherine@yahoo.fr
  • Dr GASINGIRWA Marie Christine, MINEDUC, Tél. 0785068350 / cgasingirwa@nur.ac.rw
  • MUREKUMBANZE Gratien, RNCU, Tél. 0788749805 / murekugratien@yahoo.fr
  • KALISA Callixte, RNCU, Tél. 0788848937 / cakalisa@yahoo.fr
  • Abbé Dr NIYIBIZI Déogratias, INES, Tél. 0788863062 / dehubir@yahoo.fr
  • Dr KARANGWA Désiré, KIST, Tél. 0788452386 / dkarangwa2010@gmail.com
  • Gakire Kabeho Viviane, PRIMATURE, Tél.0788535771 / gakebiche@gmail.com
  • UMUPFASONI Lyliose, MINIRENA, Tél. 0788355174 / umupfasoni@gmail.com
  • MULINDAHABI Nadine, RDB, Tél. 0788303642 / nadine.mulindahabi@rdb.rw; nadhappy@gmail.com
  • MUHIZI Théoneste, NUR, Tél. 0785319618 / tmuhizi@nur.ac.rw
  • KAJUGA Jérôme, RNCU, Tél.0788440243 / kajugaj2004@yahoo.fr
  • MUKANDOLI Colette, MINIYOUTH, Tél. 0788874505 / mukandolicolette@yahoo.com

Abasibye inama ku mpavu zitazwi

  • Makuza Laurent Theclle, MIJESPOC, kuzza1@gmail.com
  • Otara Alfred, KIE, fredcoco2003@yahoo.co.uk
  • Uwamahoro Yussuf, MININFRA, 0788863791 / yussuf.uwamahoro@gmail.com
  • NKURAYIJA Jean de la Croix, NUR, Tél. 0788483022 / jnkurayija@nur.ac.rw
  • NJUGUNA K. Joseph, NUR, School of Journalism, Tél. 0788761123 / muhiason@yahoo.com
  • Dr MUKASHEMA Immaculée, NUR, Tél. 0788651975 / imukashema@nur.ac.rw

II. UKO INAMA YAGENZE

Perezida wa RNCU amaze guha ikaze abitabiriye Inama Rusange, hakurikiyeho kwemeza ingingo zijya ku murongo w’ibyigwa. Hemezwa ingingo zikurikira:

  1. Kwemeza Inyandikomvugo y’inama yo kuwa 29/9/2011 no kuyunguranaho ibitekerezo (matters arising)
  2. Kugezwaho (Presentation) ibikubiye mu mushinga w’itegeko rishyiraho CNRU/RNCU rikanagena imikorere yayo no kuryunguranaho ibitekerezo
  3. Raporo ku byavuye mu nama za Sukumisiyo zinyuranye
  4. Ibindi

Nyuma yo kuganira no kungurana ibibitekerezo kuri izi ngingo zose, abari mu nama bafashe imyanzuro ikurikira:

A. Inteko Rusange yemeje inyandikomvugo y’inama yateranye kuwa 29/ 09 /2011 imaze kuyikorera ubugororangingo.
B. Inteko Rusange yatanze ibitekerezo ku umushinga w’itegeko rishyiraho RNCU rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byayo ku ngingo zitandukanye. Ku ibirebana n’abayigize, Inteko rusange yatanze ibitekerezo bikurikira ku bayigize:

  1. Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubumenyi muri Minisiteri ifite ubumenyi mu nshingano zayo yasimburwa n’ Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga;
  2. Umutyobozi mukuru ushinzwe uburezi muri Minisiteri ifite uburezi mu nshingano zayo yasimburwa n’ Umuyobozi Mukuru wa REB;
  3. Umuyobozi ushinzwe ibidukikije muri REMA yasimburwa n’ Umuyobozi wa Komite MAB;
  4. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RALGA yasimburwa n’ Uhagarariye ishyirahamwe rya Kaminuza n’Amashuri Makuru yigenga mu Rwanda;

Hifujwe kandi ko byibura 30% byaba ari abagore.

C. Raporo ku nama zabaye muri za Sukomisiyo, ahanini kwari ukwemeza imishinga 10 yo kohereza muri UNESCO mu rwego rwo gusaba inkunga ya PP (Participation Programme) 2012-2013 (lisiti y’imishinga yemejwe iri ku mugereka).

  • Inteko Rusange yasabye ko uburyo bwo kumenyekanisha gahunda ya PP yarushaho kunozwa, hakoreshwa itangazamakuru ryandika, radio, TV ndetse hagakorwa na “dépliants” twatangwa cyane cyane bikanyuzwa muri “Associated Schools Natwork”.

Muri sa Sukomisiyo kandi hatote Abayobozi bashya ku buryo bukurikira:

  • S/C Ubumenyi n’Ikoranabuhanga: Dr Karangwa Désiré
  • S/C Umuco, Itumanaho n’Itangazamakuru: Mrs Mulindahabi Nadine
  • S/C Ubumenyi bw’Imibereho n’Imibanire y’Abantu: Mrs Gatete Cathérine
  • S/C Uburezi: Mr Singirankabo Uwacu Alban
  • S/C Urubyiruko: Mrs Mukandoli Colette

D. Mu bindi, Inama yagejejweho amakuru ku bikorwa binyuranye bikurikira:

  • Umushinga watewe inkunga na Komisiyo y’Ubudage (DUK) ku birebana na GBV (Gender Based Violence) mu mashuri
  • Ibiganiro n’ibindi bikorwa byo kwizizhiza Umunsi w’Ubumenyi (Mu majyaruguru, i Kigali, Mu majyepfo n’Iburasirazuba)
  • Imishinga 2 yemewe igaterwa inkunga na UNESCO mu rwego rw’Itangazamakuru( yatanzwe na Etoile Com & ARFEM)
  • Ifungurwa ry’Ikigega cyo gutera inkunga ubushakashatsi (Innovation & Endowment Fund)
  • ”First Africa Forum on Sc&T and Innovation” yabereye i Nairobi/Kenya (Declaration doc in annex)
  • Icyumweru cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 18

Mbere yo kurangiza inama, DG Christine yasabwe kuba ariwe uzahuza ibikorwa byo gutangaza biriya bikorwa byo kwizihiza umunsi w’ubumenyi byabereye mu ntara zose n’umujyi wa Kigali. Inama yamenyeshejwe ko insanganyamatsiko y’umunsi w’ubumenyi (Science Day) w’uyu mwaka wa 2012 ari : ”Sustainable Energy for All”.

Inama yatangiye sa tatu n’iminota 45 (9h45 am) yarangije imirimo yayo saa saba (13h00).

Umuyobozi w’Inama: Dr Fidèle NDAHAYO

Umwanditsi w’Inama: Eliphaz BAHIZI

JPEG - 26.2 kb
Abitabiriye Inama y’Inteko Rusange yo kuwa 4.4.2012
JPEG - 26.7 kb
Abagize “Executive Committee”

Search Box Example 2 - default placeholder text gets cleared on click
LANGUAGE SELECTION

Lire cette Page en Francais
WEBSITE DEVELOPED AND HOSTED BY HOSTHOLIK LTD   Dernire mise jour: 2014-04-21 03:34:24